Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Abayobozi b’ibitaro basoje amahugurwa yibanze ku micungire y'abakozi bo mu rwego rw'ubuzima na gahunda ya Leta y'imyaka 7 (NST1)

Kubufatanye bw’akarere ka Kayonza na  Parteners in Health (PIH)   , kuva  kuwa 11 kugera 13 Mata 2022 hateguwe amahugurwa y’ abayobozi b’ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima bibarizwa mu Karere ka Kayonza,  aho yitabiriwe n’ umuyobozi  mukuru w’ibitaro  hamwe n’abandi bayobozi bamwungirije ( DAF, DNM, CD) n’umukozi ushinzwe  imicungire y’abakozi mu bitaro, hamwe  n’abayobozi bahagarariye ibigo nderabuzima bibarizwa muri kayonza.

Muri aya mahugurwa : “Leadership,  Management and Quality improvement workshop for managers of health facilities of Kayonza District” Ni amahugurwa yibanze ku micungire y'abakozi bo mu rwego rw'ubuzima, gahunda ya Leta y'imyaka 7 (NST1) Bahuguwe kandi ku micungire y'umutungo wa Leta, inzego z'ubuzima n'inshingano zazo, ireme ry'imibare n'akamaro kayo mu gufata ibyemezo. (Data quality for decision making).

­­­

Muri aya mahugurwa, ibitaro n’ ibigo nderabuzima byarushije ibindi gutanga serivisi nziza ndetse no guteza imbere ibipimo by'ubuzima byahawe ibihembo ku bufatanye n'umushinga wa Partners in Health

Umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe imbibereho myiza y’abaturage  Bwana HARERIMANA Jean Damascene, wari umushyitsi mukuru  Asoza aya mahugurwa,

yasabye abayobozi gushyira mu bikorwa ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa yongeye kwibutsa abitabiriye aya mahugurwa ko bagomba kuzirikana ko serivisi nziza duha umuturage aricyo gipimo kigaragaza ibyo dukora kuko ariwe twese dukorere , nkuko tuzi uko umuturage agomba guhora ku isonga mu bimukorerwa akaba ariyo mpamvu agomba guhabwa serivisi nziza kandi zihuse.

 Aya mahugurwa yakozwe n’abayobozi byagaragaye ko yarakenewe cyane kuko yatumye babona aho bafite intege nkeye bakaba bagiye kuhakosora mu kwihutisha iterambere ry’ ikigo bakorera,  “ Race To the Top”   byagaragaye ko ari ingirakamaro cyane kuko yerekana ahari ikibazo  kandi igatuma ibitaro n’ibigo nderabuzima  bimenya uko bihagaze   mu mitangire ya serivisi, ndetse n'ibipimo by’ubuzima bigatuma buri wese ajya  gukosora aho bitameze neza no gukorera ku ntego tukabigira umuco waburi munsi hagamijwe  gutanga serivisi z’ubuvuzi bufite ireme.