Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse yasuye ibitaro by’akarere bya Rwinkwavu.

Kuri uyu wa  kabiri  tariki ya 5 Mata 2022 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse yasuye ibitaro by’akarere bya Rwinkwavu ari kumwe n’itsinda ry’abakozi bakorera muri minisiteri y’Ubuzima baherekejwe n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza bwana Nyemazi John  Bosco.

Umuyobozi w’ibitaro bya Rwinkwavu , Dr MWISENEZA Phoebe yatangiye agaragaza  ishusho y’ibitaro n’ibigo nderabuzima bikorana n’ibitaro aho yagize ati: "Ibitaro bya Rwinkwavu bifasha Abaturage 265.191 batuye mu mirenge 7. Dufite ibigo nderabuzima 8 dukorana n'amavuriro mato 21." Akomeza yerakana uko ibitaro bihagaze mu bijyanye n’umutungo ndetse n’ikibazo cy’abakozi badahagije byumwihariko kuba ibitaro bidafite ‘data manager’ n’abakozi bashwinzwe imitangire ya serivice (customer care officers) nkimwe mu mbogamizi ibitaro bya Rwinkwavu bifite. Abayobozi b’ibigo nderabuzima nabo bagaragaje ikibazo cyo kutabona uko bakurikirana ibikorwa mu baturage kubera kutagira  ibinyabiziga bibafasha naho biri bikaba bishaje cyane.

Nyuma yo kubona ishusho y’ibitaro n’ibigo nderabuzima, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse yagaragaje impamvu y 'iyi nama  aho yagize ati:"Impamvu ya mbere ni ukugira ngo tuganire ku byo dukora nyuma y'imyaka igera kuri 2 tudahura kubera icyorezo cya COVID-19. Indi mpamvu ya 2 ni ukugira ngo turebe uko twafatanya guhangana n'ingaruka zatewe na COVID-19.Impamvu ya 3 ni ukongera kwibukiranya gukorera ku ntego kugira ngo tuzabashe kugera ku ntego Igihugu cyiyemeje kuba cyagezeho mu mwaka wa 2024.

Umunyamabanga yibukije abakozi b’ibitaro gukorera ku ntego kuko utamenya iyava nta menya iyo ajya, abasaba gukoresha  abakozi bahari kandi bagatanga umusaruro  bakita kumurwayi mbere nambere. Ibibazo n’ibyifizo byagaragajwe n’umuyobozi wibitaro ndetse n’ abayobozi b’ibigo nderabuzima byose byabonewe ibisubizo ibindi bihabwa umurongo.

 

Asoza ikiganiro, Umunyamabanga wa Leta arasaba Abayobozi b'Ibigo nderabuzima n'abandi bose bireba gufasha Abaturage bose batarakingirwa COVID-19 kubona inkingo uko zateganyijwe anabibutsa yuko nta mwana ukwiye gucikanwa n’urukingo.